Perezida Kagame yifurije Aba-Islam umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’Idini ya Islam umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu uzwi nka Eid al-Fitr bizihije kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020. Abayisilamu bawizihije mu buryo budasanzwe kuko batahuriye hamwe bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Eid Mubarak ku bavandimwe bacu bayizihiza bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi. Mbifurije mwese Eid al-fitr y’umugisha kandi itekanye.”

Eid-el-Fitr ni umunsi usoza ukwezi kw’Igisibo gitagatifu ku bayoboke ba Islam ufatwa nk’ukomeye. Bawukoraho ibyiza byinshi harimo gusangirira hamwe ifunguro, abafite ubushobozi bakazirikana abatabufite ndetse hakabaho n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Warangwaga n’urujya n’uruza rw’Abayisilamu bambaye amakanzu y’urwererane, ubabona bose bafite akanyamuneza ku maso, basuhuzanya ubutitsa indamukanyo yifurizanya Eid el-Fitr nziza bagira bati “Eid Mubarak”.

Kuri iyi nshuro isengesho ryabahurizaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ryizihirijwe kuri Televiziyo na Radio by’Igihugu kubera ingamba zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim. Abayoboke b’Idini ya Islam barikurikiye bari mu ngo zabo kuko batashoboraga kujya mu misigiti kuko amakoraniro y’abantu benshi atemewe. Mu butumwa bwe, Sheikh Hitimana yikije ku kwimakaza ubucuti hagati y’Abayisilamu na bagenzi babo.

@igicumbinews.co.rw