Perezida Kagame yihanganishije Tanzania yabuze uwahoze ari Perezida wayo

Ku ifoto Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Magufuli

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Tanzania kubera ibyago cyagize byo gupfusha uwahoze ari Perezida wacyo Benjamin William Mkapa ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nyakanga 2020.Yavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye kuri Afurika yose.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Kagame yagize ati: “Tubabajwe n’urupfu rw’uwahoze ari perezida Mkapa.Nihanganishije umuryango we,abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye perezida Magufuli JP.

Kubura Mkapa n’igihombo ku mugabane wose w’Afurika.Yitangiye cyane umugabane w’Afurika ndetse umusanzu we warenze imbibi za Tanzania.”

Benjamin William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania yatabarutse azize uburwayi nk’uko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli.

Mu butumwa yatanze mu ijoro ryacyeye, Perezida Magufuli yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania “yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye”.

Perezida Magufuli ntabwo yatangaje indwara yishe Benjamin Mkapa, wari ufite imyaka 81.

Yagize ati: “Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite”.

Mkapa yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, African Leadership Forum (ALF).

Yari mu Rwanda kandi mu Ukuboza 2017 mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Icyo gihe yavuze ko FPR-Inkotanyi na CCM yayoboye imyaka 10 ari Perezida wa Tanzania, bifite aho bihuriye mu kwibohora kuko rimwe ryakuye igihugu ku ngoyi y’abakoloni b’Abongereza, irindi rikagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro umuntu.

Mkapa yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo cyerekanye ko nyuma y’amahano nka Jenoside igihugu gishobora kongera kubaho kandi kigatera imbere, ko hari byinshi Isi ikwiye kwigira ku Rwanda kandi ngo ntiyabivugiye ko yari arurimo gusa kuko ari ibigaragara.




Perezida Kagame yihanganishije Tanzania yapfushije uwahoze ari perezida wayo Mkapa wari inshuti y’u Rwanda

@igicumbinews.co.rw

About The Author