Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Perezida Nkurunziza watabarutse

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Perezida Nkurunziza watabarutse azize indwara y’umutima.

Mu butumwa Perezida Kagame yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no ku giti cyanjye ,Nohereje ubutumwa bwacu bwo kwihanganisha guverinoma y’u Burundi n’abarundi k’ubwo gutabaruka kwa Perezida Nkurunziza,nihanganishije kandi umuryango we.Imana ibahe umugisha!”.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame

Mu buryo butunguranye , kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamena 2020, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire bya Karusi, akaba yishwe n’umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.
Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana.

Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera ejo hashize ndetse ibendera ry’igihugu rikazururutswa kugeza hagati.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News