Perezida Macron yavuze ko agiye gusura u Rwanda
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yizeye kuzasura u Rwanda mu 2021, nk’imwe mu ntambwe ishimangira urugendo yiyemeje rwo gukosora amakosa yakozwe n’abamubanjirije bagize uruhare mu mateka asharira y’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Macron yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyatambutse ku isaha ya saa munani z’i Kigali kuri uyu wa Gatanu, kigaruka ku mubano w’u Bufaransa na Afurika muri rusange, aho yashimangiye ko uyu mugabane n’igihugu cye bikwiye kugirana urukundo n’amateka arushingiyeho.
Ni umuyobozi mu mbwirwaruhame ze mu bihe bitandukanye, wagaragaje ko anyotewe no kwandika amateka mashya mu buryo Afurika ibanyemo n’u Bufaransa, hakaba ubufatanye aho kuba igice kimwe cyafatwa nk’igisabiriza.
Muri iki kiganiro yabajijwe niba ateganya gukorera uruzinduko mu Rwanda mu gihe cya vuba, asubiza ko iziteganyijwe mu byumweru biri imbere ari izasubitswe kubera impungenge z’ubuzima, ni ukuvuga icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”
Mu mwaka ushize, Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche! barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Nyamirambo.
Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.
Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.
Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.
Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa, ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.
Ati “Ubushake burahari ku mpande zombi. Kandi ntabwo bitunguranye mu gihe umubano w’u Bufaransa na Afurika wahindutse, kandi uhinduka neza. Ku bijyanye n’u Rwanda, ndabona uyu mubano nk’ikintu gishya cyongeye gusobanurwa. Nizera ko ahahise twahasize inyuma.”
Muri Mata umwaka ushize Perezida Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rifite inshingano zo “gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”
Magingo aya, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ikomeje imyiteguro yo gufungura ku mugaragaro Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa, Centre Culturel Francophone, biteganyijwe ko kizafungurwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira.
Gufungura iki kigo ndangamuco biri mu byaganiriweho hagati ya Chargé d’Affaires w’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh mu mpera za Kamena uyu mwaka.
Macron yaba agiye gukorera mu ngata Sarkozy?
Nyuma yo gusimbura Chirac, muri Gicurasi 2007 kugeza muri Gicurasi 2012, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, nyuma y’amezi make mu Rwanda hoherezwa Ambasaderi Laurent Contini.
Muri Gashyantare 2010, Sarkozy yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare, ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa.
Ubwo yari i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2010, yagize ati “Turemera amakosa yakozwe n’abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.
Uyu mugabo yatumiye Perezida Kagame mu Bufaransa, undi na we yitabira ubugira kabiri. Byari ikimenyetso cy’uko umubano ushobora kuba mwiza ariko yarinze ava ku butegetsi nta kiragerwaho mu buryo bwa nyabwo; gusa uko bigaragara ibintu biri guhinduka ku bwa Macron.
@igicumbinews.co.rw