Perezida Magufuli yapfuye

John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.

Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Samia Hassan Suluhu.

Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

Mu ijwi ryuje ikiniga cyinshi amarira amuzenga mu maso, Suluhu yavuze ko mu minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.

Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”. Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane bidasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.

Icyo gihe umutima uba utera mu buryo budasanzwe, bugoye kugenzurwa. Usibye kuba uyirwaye akunda kugaragaza ibimenyetso birimo kuba umutima watera cyane, ashobora no kubura umwuka cyangwa se agacika intege.

Mu itangazo yagejeje ku Banya-Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.

Ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye. Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu Bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana.’’

Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’

Ni inde usimbura Magufuli?

Itegeko Nshinga rya Tanzania mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko mu gihe Perezida wa Repubulika adahari ku mpamvu z’urupfu cyangwa atabasha gusohoza inshingano ze bitewe n’uburwayi cyangwa izindi, Visi Perezida ashobora kurahizwa akayobora igihe cyari gisigaye ngo manda ya Perezida irangire.

Nyuma yo kurahira, uwo muperezida mushya agisha inama amashyaka ari mu gihugu agashyiraho Visi Perezida.

Ibi bivuze ko Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 ariwe ugomba kuba Perezida wa Tanzania. Azayobora manda yari isigaye ya Magufuli, bivuze ko azarangiza izi nshingano mu 2025.

Samia yabaye Perezida wa Mbere w’umugore uyoboye Tanzania, n’uwa gatandatu kuva iki gihugu cyabona ubwigenge. Ni n’uwa mbere w’umugore uyoboye igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuva tariki 3 Werurwe 2021 ni bwo inkuru zivuga ku buzima bwa Perezida Magufuli zatangiye gukwira mu itangazamakuru ndetse nyuma abantu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakajya bamubika umunsi ku wundi.

Guverinoma ya Tanzania ntabwo yigeze ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza uko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu buhagaze cyangwa aho aherereye ahubwo yakajije umurego mu kurwanya abakwirakwiza ayo makuru aho bane batawe muri yombi bashinjwa gukwiza ibihuha.

Byavugwaga ko Magufuli yaba arwaye Covid-19 dore ko ari indwara yugarije Isi kandi ibimenyetso byayo byahuraga neza neza n’uko byavugwaga ko ubuzima bwe buhagaze.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwibasira Isi, Magufuli yacyamaganiye kure avuga ko muri Tanzania ntakihabarizwa, asaba abaturage be gusenga cyane no gukora baharanira iterambere aho kwishinga amakuru avuga ku byorezo.

Magufuli yari muntu ki?

Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.

Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.

Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi.

Yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.

Magufuli yamenyekanye cyane muri politiki ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000.

Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.

Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.

Mu Ukwakira 2020 ni bwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yitabye Imana manda ye itararangira.

Magufuli yapfuye ku myaka 61 azize umutima

Ubwo Magufuli yarahiriraga kuyobora Tanzania mu 2015 muri manda ye ya mbere

Yari umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakunzwe na benshi

Abanya-Tanzania bari mu gahinda ko kubura umwe mu bantu bakundaga cyane

Abaturage b’igihugu cye bamukundiraga uburyo yasabanaga cyane

Magufuli yakundaga kugaragara mu bikorwa bitamenyerewe ku bakuru b’ibihugu

Urugendo rwa mbere Magufuli yakoze ubwo yatorwaga mu 2015, yarukoreye mu Rwanda
@igicumbinews.co.rw