Perezida Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania

Dr John Pombe Magufuli uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania.

Mu cyumweru gishize nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida John Pombe Magufuli yegukanye itsinzi ku majwi 84% ahigika abandi bakandida bahataniraga uyu mwanya barimo n’umukandida w’Ishyaka bahora bahanganye rya Chadema, Tundu Lissu.

Nyuma y’iyi ntsinzi, kuri uyu wa 5 Ugushyingo Perezida Magufuli yarahiriye kuyobora iki gihugu. Ni mu muhango wabereye kuri Stade y’igihugu iri Dodoma witabirwa n’Abanya-Tanzania babarirwa mu bihumbi.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Bunyoni; Visi Perezida wa Botswana, Slumber Tsogwane na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique Carlos Agostinho do Rosário.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abandi ba Perezida bayoboye Tanzania barimo Ali Hassan Mwinyi na Jakaya Kikwete.

Dr John Pombe Magufuli yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.

Muri iki gihe cy’imyaka itanu yayoboye Tanzania muri manda ya mbere yaranzwe no kurwanya ruswa, guhangana n’abayobozi bakoresha nabi umutungo w’igihugu no kubaka ibikorwa remezo no kongera kubyutsa ibyari bitagikora.

Perezida Magufuli w’imyaka 60 yavukiye mu muryango ukennye aho babaga muri nyakatsi akaragira ndetse akaroba n’amafi yo kugurisha ngo babone amafaranga.

Yize imibare n’ubutabire aranabyigisha. Afite PhD mu Butabire (Chemistry). Ni umukirisitu ubarizwa muri Kiliziya Gatolika.

 

Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri

 

Byari ibirori bikomeye

 

 

@igicumbinews.co.rw