Perezida Magufuli yashishikarije abaturage kuzamura ibiciro by’ibiribwa bahinze abandi bari muri Gumamurugo

Perezida Magufuli yabujije abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku giciro gito, abasaba kuwubika bakazawugurisha ku giciro kiri hejuru kuko hirya no hino ku Isi bafite ikibazo cy’ibiribwa kubera Coronavirus yatumye bahagarika ibikorwa byose.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Magufuli yabivugiye Dodoma mu gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Perezidansi i Chamwino. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abahoze bayobora Tanzania ari bo; Ali Hassan Mwinyi, Benjamin Mkapa na Jakaya Kikwete ndetse n’umugore wa Julius Nyerere.

Magufuli yasembuye n’ikibazo cyari cyatangajwe cy’abacuruzi ba bihemu bashukaga abaturage ngo babagurishe ibyo bejeje ku giciro gito.

Ati “Mwitondere abacuruzi ba bihemu bo mu gihugu cyangwa hanze yacyo babashishikariza kugurisha ibyo mwejeje ku giciro gito. Umwaka utaha ndetse n’uzawukurikira ishobora kutazaba myiza, mwigurisha ibyo mwavunikiye ku biciro bito kuko igihe kiri imbere hazaza inzara mubigure ku giciro cyo hejuru”.

Yakomeje avuga ko hari ahantu henshi muri Afurika no ku Isi bafite ikibazo cy’ibiribwa kubera ko bahagaritse ibikorwa bakanagumisha abaturage mu ngo kubera Coronavirus, asaba abaturage be kuzamura ibiciro by’ibyo bahinze mu gihe abandi bari muri guma mu rugo.

Ati “Ni ingenzi kuba twebwe twaragize amahirwe yo gukora mu gihe cy’icyorezo kugira ngo dusigasire umusaruro wacu, tugurishe mu gihe gikwiye kandi nidufata icyemezo cyo kugurisha tugurishe ku giciro kiri hejuru”.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bidakozwa gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus. Iki gihugu gikomeje gukerensa iki cyorezo ndetse ukwezi kurashize nta mibare mishya y’uko iki cyorezo gihagaze itangazwa.

Abantu bazwi banduye Coronavirus muri iki gihugu ni 509 mu gihe abapfuye ari 21.

@igicumbinews.co.rw