Perezida Magufuli yavuze ko hari umwana we wanduye Coronavirus

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yahishuye ko umwe mu bana be babiri yanduye Coronavirus ariko ko ubu yakize ndetse ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Magufuli yabivugiye mu materaniro yo muri Evangelical Lutheran Church yabaye kuri iki Cyumweru gusa ntiyigeze atangaza amazina y’umwana we wanduye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko byabaye ngombwa ko uwo mwana bamushyira mu cyumba cya wenyine, akazajya yitabwaho hakoreshejwe imiti yakorewe mu rugo mu kuvura ibimenyetso yari afite. Ubu ngo abana be bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo.

Yagize ati “Mfite umwana wanjye nibyariye warwaye Coronavirus. Yifungiranye mu cyumba atangira kwivura, anywa amazi y’indimu na tangawizi. Yarakize ubu ni muzima, aratera pompage.’’

Magufuli amaze iminsi yotswa igitutu n’abantu b’impande n’impande bamushinja ko nta buryo buhamye yigeze ashyiraho bwo kurwanya iki cyorezo, ahubwo akihutira gushyiraho amasengesho y’iminsi itatu yo gusaba Imana gukiza igihugu cye iki cyorezo.

Yavuze ko ateganya gufungura ibikorwa bimaze iminsi bifunzwe birimo nk’amashuri ndetse na ba mukerarugendo. Kuri we, ngo Coronavirus ni icyorezo nk’ibindi, ko atazigera yemerera iyi virus kuba yakwigarurira Tanzania nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu.

Ati “Ntidushobora kwemera ko Coronavirus ituganza, Imana yacu niyo izategeka…twahuye n’indwara nyinshi nka Sida.”

Aherutse kunenga ibikoresho byifashishwa mu gupima Coronavirus, avuga ko bidahwitse ngo kuko ibipimo byafashwe ku ipapayi n’intama byagaragaje ko nabyo bifite Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse muri Tanzania, abamaze kuyandura ni 509, barimo 183 bayikize n’abandi 21 yahitanye.

@igicumbinews.co.rw