Perezida Magufuri nyuma yo gutorwa yavuze ko azakorera abaturage ba Tanzania bose

Ku ifoto ni Perezida Magufuli (iburyo) ahabwa icyemezo n’umukuru w’akanama k’amatora Semistocles Kaijage cyuko ari we wayatsinze

Perezida John Magufuli watangajwe ko yatsinze amatora yo ku wa gatatu, yavuze ko azakorera abaturage ba Tanzania bose atitaye ku ishyaka barimo, ubwoko cyangwa idini.

Bwana Magufuli yabivugiye mu murwa mukuru Dodoma nyuma yo gushyikirizwa n’akanama k’amatora icyemezo cyuko ari we watsinze amatora, yamaganwe n’amashyaka akomeye atavuga rumwe na leta.

Icyo cyemezo kandi cyahawe na Visi Perezida we Madamu Samia Hassan Suluhu, bombi bo mu ishyaka riri ku butegetsi ‘Chama Cha Mapinduzi’ (CCM).

Yashimiye bamwe mu bandi bari abakandida muri aya matora bari bitabiriye uwo muhango, asezeranya ko azakorana nabo.

Ati: “Ni ukuri koko abaturage baduhaye intsinzi nini cyane, ariko ibyo ntibyaba impamvu yo gutesha agaciro ibitekerezo n’inama zanyu”.

Yongeyeho ati: “Kubona amajwi 84,4% ni icyizere cyinshi Abanyatanzaniya batugiriye kandi mvuze nshimitse ko mfitiye Abanyatanzaniya ideni rinini cyane, icyizere cyabo nzagishyira mu bikorwa nkora akazi cyane ijoro n’amanywa”.

Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ibyavuye muri aya matora, ashimangira ko yaranzwemo uburiganya ndetse asaba ko haba andi matora.

Akanama k’amatora karabihakanye, kavuga ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Ayo mashyaka – ‘Chama cha Demokrasia na Maendeleo’ (CHADEMA) na ACT-Wazalendo – yanasabye abayashyigikiye gukora imyigaragambyo mu mahoro mu gihugu hose guhera ku wa mbere, kugeza ibyo asaba byubahirijwe.

Bwana Magufuli w’imyaka 61, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2015, iyi ni manda ye ya kabiri y’imyaka itanu – ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga.

Tundu Lissu, wari umukandida wa CHADEMA, yamuguye mu ntege n’amajwi 13%.

Bwana Magufuli yashimiye n’abategetsi bamwoherereje ubutumwa bwo kumushimira kubera iyo ntsinzi. Aba barimo nka Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

@igicumbinews.co.rw