Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida Yoweri Museveni yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda, UPDF, abasirikare benshi bahindurirwa imyanya barimo uwari umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Richard Karemire, wasimbuwe na Brig Gen Flavia Byekwaso.

Brig Gen Byekwaso ni we mugore wa kabiri ufite ipeti riri hejuru muri UPDF, inyuma ya Lt Gen Proscovia Nalweyiso. Asanzwe ahagarariye UPDF mu nteko ishinga amategeko.

Brig Karemire yoherejwe mu bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’umuyobozi ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare, asimbuye Brigadier General Victor Twesigye uheruka gupfa, waguye iwe mu rugo i Nyarushanje ahitwa Rukungiri, nyuma yo kugwa mu bwiyuhagiriro.

Mu mpinduka zakozwe kandi harimo ko Brig Gen Charles Asiimwe wari umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), ushinzwe kurwanya iterabwoba, yasimbujwe Brig Gen Richard Otto. Brig Gen Charles Asiimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Kurwanya Iterabwoba.

Brig. CK Asiimwe hamwe na Gen Maj Abel Kandiho wari umukuriye, bakunze gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, binyuze mu gutera inkunga abari muri iyo mitwe bakorera mu gihugu cya Uganda.

Maj Gen Hudson Mukasa we yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, asimbuye Maj Gen Eric Mukasa uheruka kwitaba Imana, aguye mu bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru Kampala mu ntangiro z’ukwezi gishize.

Mu bandi bayobozi b’ingabo bashyizweho, harimo Maj Gen Don Nabasa wagizwe Umugaba w’Ingabo ziri muri Somalia (AMISOM), Brig Gen Emanuel Rwashande yagizwe umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’igisirikare n’abasivili, Brig Gen Mathew Gureme agirwa ushinzwe imyitozo na Col Keith Katungi wagizwe umuyobozi mukuru wa Military Police.

@igicumbinews.co.rw