Perezida Museveni yavuze ko yavuganye na Perezida Kagame kuri Telefone

Abashoferi b’amakamyo batumye Museveni ahamagara Kenyatta, Kagame na Magufuli

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yagiranye ikiganiro kirekire na bagenzi be Uhuru Kenyatta wa Kenya na Paul Kagame w’u Rwanda ku birebana n’abashoferi b’amakamyo.

Uganda yagaragaje impungenge iterwa n’ubwandu bushya bwa coronavirus bwabonetse mu batwara amakamyo y’ubwikorezi bw’ibintu baturutse muri Kenya.

Museveni yanditse kuri Twitter ko, we na Kagame na Kenyatta bumvikanye ku mugambi umwe ku kibazo cy’aba bashoferi, gusa ntiyavuze uwo mugambi.

Museveni, avuga ko yanaganiriye na Perezida Magufuli ku ngingo itandukanye gato n’iyi.

Ubutumwa Perezida Museveni yacishije kuri Twitter avuga ko yaganiriye n’abayobozi bo mu karere kuri Telefone

Muri Uganda, baheruka kubona abashoferi b’amakamyo bagera kuri 20 banduye coronavirus bavuye muri Kenya.

Amakamyo manini y’ibicuruzwa yo yemerewe kwambukiranya imipaka y’ibihugu by’akarere nubwo ibi bihugu byayifunze ku bindi byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Bene aya makamyo atwara ibiva mu mahanga ya kure biza n’amato bikagera ku cyambu cya Mombasa, akabigeza ku bihugu bidakora ku nyanja Burundi, Uganda, Rwanda , Sudani y’Epfo n’uburasirazuba bwa Congo.

U Burundi, u Rwanda n’uburasirazuba bwa DR Congo byo bishobora no gukoresha umuhora wo hagati uva ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

Abashoferi b’amakamyo bava muri Tanzania cyangwa muri Kenya biboneka ko bashobora kuba icyuho cyo gukwirakwiza iyi ndwara.

Uganda yategetse ko bagomba kubanza gusuzumwa bakinjira muri iki gihugu, kandi nta ugomba gucumbika muri hoteli cyangwa mu nzu z’abaturage.

Kugeza ubu muri aka karere hamaze kuboneka abantu 1215 banduye coronavirus;

Tanzania: 480

Kenya: 384

Rwanda: 225

Uganda: 79

Sudani y’Epfo: 34

Burundi: 14

@igicumbinews.co.rw