Perezida Ndayishimiye yanze ku itabira inama yagombaga guhuriramo n’abandi ba Perezida bo mu karere

Repubulika y’u Burundi binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamenyesheje Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko itazitabira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateguwe ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi, izabera i Goma kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 8 Nzeri, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yanditse ivuga ko bitewe na gahunda nyinshi abayobozi bakuru b’icyo gihugu bafite, batabazabasha kwitabira imirimo y’iyo nama muri RDC.

Mu gihe ibaruwa itangira isa n’igaragaza ko kutitabira inama byatewe na gahunda nyinshi abayobozi bafite, hari imwe mu ngingo yerekana ko ahubwo batashatse kuyitabira kuko basanga atari yo yagombaga kuba.

Mu ngingo ya gatatu iyo baruwa igitra iti “Guverinoma ya Repubulika y’u Burundi isanga mbere na mbere, hakwiye gutegurwa inama hagati y’ibihugu byombi ku rwego rwa ba Minisitiri, hagamijwe kuganira na RDC ku ngingo zirimo (i) kurebera hamwe ibibazo by’umutekano ku mupaka uhuza u Burundi na RDC, (ii) guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, (iii) kurwanya icyorezo cya covid-19 ku mipaka yacu, hamwe n’ibindi bibazo bireba ibihugu byombi.”

Inama y’i Goma yari yitezweho guhuza abakuru b’ibihugu batanu ba Uganda, u Rwanda, u Burundi, Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo izayakira, hagamijwe gushakira hamwe uburyo bwo kugarura amahoro mu karere.

Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama harimo umutekano n’amahoro mu karere, umubano hagati y’ibi bihugu ndetse n’uburyo imirimo y’ubukungu yakongera kuzahurwa, nyuma y’ingaruka yagiye igirwaho n’icyorezo cya Covid-19.

 

Perezida Evariste Ndayishimiye yanze kwitabira inama yatumiwemo muri RDC