Perezida Ndayishimiye yavuze impamvu Leta y’u Burundi yirengagije urupfu rwa Pierre Buyoya

Uyu munsi nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru ndetse n’Abarundi bose muri rusange aho yavuze ku ngingo nyinshi.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Pierre Buyoya,Perezida Ndayishimiye yagize ati “Amategeko y’u Burundi arasobanutse neza.Mwigeze mubona ufunzwe ajya gutora?,nuko aba adafite imyaka yo gutora?Kubera iki?,mugende murebe icyo amategeko avuga.Hari uburenganzira bwa Politiki aba adafite.

Mwebwe ntabwo muzi gutandukanya uwakatiwe igifungo n’utaragikatiwe?.Umuntu wese utaracibwa urubanza aba ari umwere,uwaruciriwe aba afunzwe.None se hari icyo Leta iba imugomba?.Haba hasigaye umuryango.Mwese mubonereho ntihagire uwongera gukora ikosa.Murumva ingaruka zo gukora ibyaha.iryo n’isomo mukwiriye kwiga.Iyo ukoze icyaha ntabwo ubufite uburenganzira bwo kwitabwaho nk’abandi.

Leta iba igomba gukingira abagizweho ingaruka n’icyaha.Leta ntireba umuntu umwe,ireba abo icyaha cyagizeho ingaruka n’abo kitagizeho.

Ndashaka kukubwira ko umuryango we waje kumbaza niba afite uburenganzira bwo gushyingurwa mu gihugu cye,mpita musubiza ko Umurundi wese afite uburenganzira bwo gushyingurwa aho ibisekuru bye biri..Nari nzi ko bazamuzana mu Burundi.Ntabwo babajwe ko Leta ntacyo izakora kuko bazi ukuri kose.”

Perezida Ndayishimiye yahishuye ko mu Burundi nta rukingo rwa Covid-19 bakeneye kuko Imana yabarinze ndetse avuga ko ibihugu baturanye byafunze byose ndetse bishyiraho udupfukamunwa ariko birwara cyane Coronavirus mu gihe u Burundi bwo nta kibazo bwagize.

@igicumbinews.co.rw