Perezida Nkurunziza yashimangiye ko atazongera kwiyamamaza

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Petero Nkurunziza avuga ko imigambi yari yihaye imaze kugerwaho ku kigero kiri hejuru.

Mu ijambo yashyikirije abanyagihugu kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 kanama aho yibukaga imyaka ine ishize yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi muri mandat ya kabiri (hari abayita iya gatatu),Perezida Nkurunziza avuga ko ibisigaye agiye “kubigeraho muri iyi minsi isigaye mbere y’amatora”.

Nkurunziza yari yaramaze kumenyesha ko atazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu, akaba yamenyesheje ko ‘ibizaba bisigaye gukorwa na byo bizokorwa n’abazadukorera mu ngata, n’abarundi bavuze ko”Ntawupfa abimaze”‘ (ntawupfa akoze byose).

Ingingo yo kongera  kwiyamamariza mandat ya gatatu mu mwaka wa 2015, yariyarwanyijwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’amwe mu mashyirahamwe avuga ko adaharanira inyungu za politike.

Aho bavuga ko byari binyuranyije n’itegekonshinga ry’u Burundi hamwe n’amasezerano y’amahoro  ya Arusha yo mu mwaka wa 2000.

Iyo ngingo yatumye haduka imyigaragambyo yaje kuvamo ubugizi bwa nabi, bwatumye abantu bagera ku  1200 bahasiga ubuzima, abandi bagera ku 400.000 barahunga, nk’uko bivugwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatangije iperereza.

Kuri Nkurunziza, abateguye iyo myigaragambyo bari bafite gahunda yo kuburizamo amatora.

Abarundi barishyira bakizana

Mu ijambo ryiwe uyu munsi, Nkurunziza yavuze ati “ubugizi bwa nabi bwaragabanutse ku rugero rushimishije, abarundi barishyira bakizana ijoro n’amanywa, abahunze igihugu barahunguka ku bwinshi”.

Aravuga kandi ko umusaruro wiyongera muri gahunda zose; ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro… Yemeza ko ibi byatumye u Burundi bushobora gutunganya imigambi bwihaye ku kigero cya 85%.

Banki y’isi yo, ivuga ko u Burundi bugifite imbogamizi zo kubona amafaranga yo gutunga igihugu no gushyira mu migambi y’iterambere buba bwihaye, hamwe no kubura bikomeye amafaranga y’amahanga.

‘Ntaziyamamaza 2020’

Mu mwaka wa 2018, leta y’u Burundi yahinduye itegekonshinga, aho abatari bake babonaga ko yarimo gutegura inzira yo kongera kwiyamamariza indi mandat.

Hagati aho, mu ijambo yari yavuze ku munsi wo gutangaza iryo tegekonshinga rishya, Nkurunziza yatangaje benshi ubwo yavugaga ko atazongera kwiyamamaza.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Mu ijambo ryo kuri uyu wa 20 kanama, yongeye kumvikanisha ko atazongera kwiyamamaza, aho yavuze ko”ibizaba bisigaye nabyo bizokorwa n’abazadukorera mu ngata”.

@igicumbinews.co.rw