Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Kenya

Perezida Kagame yakiriwe na Uhuru Kenyatta mu biro bye muri Kenya, bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi
Ibiro by’abakuru b’ibihugu byombi nibyo byatangaje ko bagiranye ibiganiro, gusa ntabwo higezwe havugwa ibyavuye mu biganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi mu gihe iby’Umukuru w’Igihugu muri Kenya byo byanditse ko “Perezida Uhuru Kenyatta yaganiriye mu muhezo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”

 

Perezida Kagame na Kenyata muri Kenya

@igicumbinews.co.rw