Perezida Salva Kiir na Riek Machar bahuriye muri uganda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ejo kuwa kane yahurije mu biro bye Perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo na Riek Machar batavuga rumwe mu biganiro bigamije kugera ku mahoro.

Abagabo bombi bumvikanye kongera igihe cy’inzibacyuho ho iminsi 50 kugira ngo bashyireho guverinoma ihuriweho n’impande zombi.

Aba bagabo bashwanye mu 2013 ubwo Machar wari wungirije Kiir yavuye muri leta, Kiir amushinja gushaka gukora coup d’etat.

Amakimbirane yabo ashingiye ku butegetsi yafashe isura y’amoko.

Hagiye haba ubwicanyi bukomeye hagati y’aba Dinka (Perezida Kiir akomokamo) n’aba-Nuer bashyigikiye Machar kuko ari uwo muri bo.

UN ivuga ko abantu barenga 400,000 bishwe kuva mu 2013 kubera amakimbirane y’aba bagabo.

Iyi ni inshuro ya kabiri igihe cyo gushinga guverinoma ihuriweho n’impande zombi cyigijweyo kuva mu kwezi kwa cyenda basinya amasezerano yo guhagarika imirwano.

@igicumbinews.co.rw