Perezida Salva Kiir yageze i Kigali

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 10 Kanama 2024 nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze i Kigali  Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakirirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

kuri iki Cyumweru Tariki 11 Kanama 2024, Perezida Salva Kiir  azitabira irahira rya Perezida wa Repebulika Paul Kagame, uheruka gutsinda amatora ku majwi angana na 99.18%. Ni umuhango uzabera kuri Stade Amahoro yavuguruwe kuri ubu yakira 45,000 by’abantu.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author