Perezida Trump n’umugore we banduye Coronavirus

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’umugore we Melania, banduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Trump yemeje ko we na Melania baraye banduye COVID-19. Ati “Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe.”

Perezida Trump w’imyaka 74 yari yabanje gutangaza ko atewe impungenge n’uko yaba yanduye COVID-19, nyuma y’uko umwe mu bajyanama be, Hope Hicks, yari yamaze gusangwamo ubwo burwayi.

Icyo gihe yagize ati “Njye na madamu dutegereje ibisubizo by’ibizamini. Hagati aho turatangira kwishyira mu kato!”

Trump yanduye mu gihe arimo kwiyamamariza manda ya kabiri ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yakunze kunengwa uburyo ubutegetsi bwe bwahanganye n’iki cyorezo cya COVID-19.

Icyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abanduye benshi bagera kuri miliyoni 7,4 muri miliyoni 34,4 bose hamwe, mu gihe abamaze gupfa ari 212,660.

@igicumbinews.co.rw