Perezida Trump yashyigikiye abayoboke be ku ruhare bivugwa ko bagize mu bushyamirane bwaguyemo abantu
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyigikiye abayoboke be ku ruhare bivugwa ko bagize mu bushyamirane bwaguyemo abantu bwabereye mu mihanda mu minsi ishize.
Yumvikanishije ko umuhungu ushinjwa kwica abantu babiri muri leta ya Wisconsin mu cyumweru gishize ndetse n’abashyigikiye uyu perezida w’Amerika bari mu bushyamirane muri leta ya Oregon ku wa gatandatu, babikoze birwanaho.
Bwana Trump yavuze ko Joe Biden bazahatana ku mwanya wa perezida, atigeze yitandukanya by’umwihariko n’impirimbanyi z’ibitekerezo bya gisosiyalisti zishinjwa guteza akajagari mu baturage.
Amakusanyabitekerezo agaragaza ko Bwana Biden arusha amahirwe menshi Bwana Trump yo kuba yatorerwa kuba perezida mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Trump yavuke iki?
Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa mbere, Bwana Trump yavuze ko Bwana Biden n’abamushyigikiye ari bo bari inyuma y’ibikorwa by’urugomo mu mijyi itegekwa n’aba ‘mayors’ na ba guverineri bo mu ishyaka ry’abademokarate.
Umunyamakuru wa televiziyo CNN yabajije uyu perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani niba yakwamagana abamushyigikiye barashe ibiturika bisizeho amarangi, mu bushyamirane bwabahuje n’abari mu myigaragambyo ibamagana mu mpera y’icyumweru gishize i Portland muri leta ya Oregon.
Mu bushyamirane bwakurikiyeho mu mihanda, uwo mu itsinda ry’amatwara y’ubuhezanguni rizwi nka ‘Patriot Prayer’ yarishwe.
Ejo ku wa mbere, polisi yavuze ko uwo mugabo wishwe arashwe yitwa Aaron Danielson. Nta muntu watawe muri yombi acyekwaho ubwo bwicanyi.
Bwana Trump yasubije umunyamakuru wa CNN ati:
“…Numva ko bari bafite abantu benshi babashyigikiye, ariko yari imyigaragambyo yo mu mahoro”.
Ayo magambo ya Trump yumvikanye nko kubwiriramo ibitangazamakuru byo muri Amerika, mbere yagiye ashinja kwirengagiza ibikorwa by’urugomo mu myigaragambyo ya ‘Black Lives Matter’ ivuga ko ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.
Ati: “Irangi [ni] nk’uburyo bwo kwirwanaho, irangi si amasasu”.
“Ababashyigikiye mwebwe, kandi ni ababashyigikiye koko, barashe umusore badakoresheje irangi, ahubwo isasu. Kandi ntekereza ko atari ibintu byo kwihanganirwa”.
Undi munyamakuru yabajije Bwana Trump niba yakwamagana kurasa kwabereye mu mujyi wa Kenosha muri leta ya Wisconsin, bivugwa ko kwakozwe n’umuhungu wigeze gufotorwa ari muri imwe muri mitingi za Perezida Trump.
Kyle Rittenhouse w’imyaka 17 y’amavuko, ashinjwa kurasa abantu batatu mu cyumweru gishize, babiri bagapfa, mu myigaragambyo yabereye muri uwo mujyi yo kwamagana polisi yishe irashe Jacob Blake, Umunyamerika ukomoka muri Afurika.
Bwana Trump yagize ati: “Turimo gusuzuma ibyo byose. Byari ibintu biteye amatsiko, wabonye videwo nk’iyo nabonye, ubwo yari arimo kugerageza kubavamo, ni ko nibwira, ni ko bigaragara. Nuko aragwa, bamukundukiraho mu buryo bw’urugomo rwinshi cyane”.
“Kandi ni ikintu turimo gusuzuma kuri ubu, kiri gukorwaho iperereza”.
“Nibwira ko yari mu kaga gakomeye, byashobokaga ko yari kwicwa”.
Biden yavuze iki?
Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa mbere, Bwana Biden yamaganye bikomeye urugomo rwakorewe mu myigaragambyo iherutse kuba, anashinja Bwana Trump gutuma igihugu kitarangwamo umutekano.
Ni yo magambo akarishye cyane kurusha ayandi yose yavuze mbere mu kuvuguruza ibivugwa n’abarepubulikani bamunenga ko ajenjekera ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano.
Ari mu mujyi wa Pittsburgh muri leta ya Pennsylvania iba ari ingenzi mu matora, Bwana Biden yagize ati:
“Naba nsa nk’umusosiyalisti w’umuhezanguni ujenjekera abateza akavuyo? Koko?”
Uyu wahoze ari visi perezida w’Amerika – ku butegetsi bwa Barack Obama – yashinje Bwana Trump ko amaze imyaka ahembera (ateza) ibikorwa by’urugomo.
Bwana Biden yongeyeho ati:
“Murabizi, ashobora kwibwira ko kuvuga amagambo, iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano bimugira umunyembaraga, ariko kunanirwa gusaba abamushyigikiye kureka kwitwara nk’umutwe witwaje intwaro muri iki gihugu bigaragaza ukuntu ari umunyantege nke”.
Yabajije ati: “Hari umuntu n’umwe wibwira ko muri Amerika hazaba urugomo rucye kurushaho Donald Trump niyongera gutorwa?”
Bwana Biden, uzahagararira abademokarate mu matora, ntabwo yemeye kubazwa ibibazo n’abanyamakuru.
Ayo magambo ya Bwana Biden yagaragaje itandukaniro n’imvugo yari imenyerewe ahanini kuri we mu kunenga ubutegetsi bwa Bwana Trump – yo kuvuga ko bwitwaye nabi mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus kimaze kwica abantu barenga 180,000 muri Amerika..