Perezida Trump yasubiye muri White House adakize agezeyo ahita akuramo agapfukamunwa

Nyuma y’iminsi itatu ajyanwe mu bitaro kubera ubwandu bwa Coronavirus, Perezida Donald Trump, yamaze gusohoka mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed aho yari yaragiye kuvurirwa, asubira ku biro bya White House, n’ubwo abaganga benshi bavuga ko atari yagakira neza.

Uyu mugabo bivugwa ko yahatiye abamuvura kumurekura agasubira muri White House, dore ko asigaje gusa iminsi 28 mbere yo kwitabira amatora ya Perezida wa Amerika ategerejwe ku wa 3 Ugushyingo, kandi akaba ari inyuma Joe Biden mu kugira menshi yo kuzatsinda amatora.

Trump yari yaciye amarenga yo kuva mu bitaro ubwo yifataga amashusho avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza, nyuma yaho akaza no gutembera mu modoka, asuhuza abaturage.

Uyu mugabo ngo yahatiye abaganga be kumurekura agasubira mu kazi, bituma bamuha imiti ikiri mu igeragezwa, aho bivugwa ko yahawe imiti igera kuri itatu itandukanye. Bivugwa kandi ko Trump yagize ikibazo cy’igabanuka ry’umwuka wa oxygen mu maraso inshuro ebyiri zose, ibituma abaganga bemeza ko iki atari cyo gihe cyiza cyo kuva mu bitaro.

Trump yavuze ko kuva mu bitaro abizi ko bifite ingaruka, ariko ko nta kundi yari kubigenza kuko agomba gukora, kandi ko icyorezo cya Coronavirus kidafite ubukana, asaba abantu kudakangwa na cyo.

Ni mu gihe muri Amerika gusa hamaze kwandura abarenga miliyoni zirindwi, hagapfa abagera ku bihumbi 210, mu gihe leta 22 z’icyo gihugu zifite ubwiyongere bwa Coronavirus mu gihe igihugu kiri kwitegura kwinjira mu mezi y’ubukonje bukabije, ashobora n’ubundi gukomeza kuba imbarutso y’ikwirakwira rya Coronavirus.

Abahagarariye Trump bavuze ko uyu mugabo yiteguye kuzitabira ikiganiro mpaka kizamuhuza na Biden ku wa 14 uku kwezi, ndetse azasubukura ibikorwa yari amazemo iminsi byo kwiyamamariza kuyobora Amerika muri manda ya kabiri.

Hagati, abenshi mu bayobozi bo muri White House, barimo umuvugizi wayo, utwaza Trump ibitabo, abajyanama be n’abandi bamuri hafi basanzwemo Coronavirus, hakibazwa uburyo imikorere izaba imeze muri ibyo biro byuzuyemo abarwayi.

Abaganga bavuga ko igihe Trump yaramuka yongeye kuremba ku nshuro ya kabiri, bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga dore ko asanzwe afite indwara zirimo umubyibuho ukabije ndetse akaba anageze mu zabukuru, ku myaka 74 yose.

 

Trump akigera muri White House, yahise akuramo agapfukamunwa yaje yambaye
@igicumbinews.co.rw