Perezida Trump yavuze ko Ubushinwa burimo gukora ibishoboka byose ngo azatsindwe mu matora

Perezida Donald Trump yavuze ko Ubushinwa “buzakora icyo bushoboye cyose” kugira ngo ntiyongere gutorerwa kuyobora Amerika.

Aya magambo ya Bwana Trump akajije uburyo yakomeje kunenga Ubushinwa muri ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters mu biro bye bya White House, Bwana Trump yavuze ko bushobora guhura n’ingaruka “nyinshi” zivuye kuri Amerika kubera coronavirus.

Yavuze ko Ubushinwa bwakabaye bwaramenyesheje amahanga hakiri kare ibijyanye n’iki cyorezo.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yahakanye ibyo birego.

Geng Shuang yavuze ko Ubushinwa bufata amatora y’Amerika nk’ikibazo kireba Amerika ubwayo.

Bwana Shuang yongeyeho ko yizeye ko abanyapolitiki bo muri Amerika bazareka gukoresha izina ry’Ubushinwa muri politiki y’imbere mu gihugu cyabo.

Bwana Trump na we ubwe akunze gushinjwa kudakora ibihagije mu guhangana na Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Coronavirus yashegeshe ubukungu bw’Amerika mbere bwari buhagaze neza – bukaba ari cyo kintu cy’ingenzi yagezeho yagenderagaho mu kwiyamamaza cyo gutuma yongera gutorwa mu kwa 11.

‘Bushaka Biden’

Bwana Trump, watangije intambara y’ubucuruzi n’Ubushinwa, ntabwo yasobanuye neza uburyo ashobora kugira icyo akora ku Bushinwa.

Yabwiye Reuters ati: “Hari ibintu byinshi nshobora gukora. Turimo kureba icyabaye”.

Yongeyeho ati: “Ubushinwa buzakora icyo bushoboye cyose kugira ngo ntsindwe aya matora”.

Uyu perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yavuze ko yemeza ko Ubushinwa bushaka ko uwo bashobora kuzahangana, umudemokarate Joe Biden, ari we utsinda amatora.

Bwana Trump yanavuze ko adashira amakenga amakuru y’ikusanyabitekerezo agaragaza ko Bwana Biden ari we uzatsinda amatora.

Yagize ati: “Ntabwo ngendera ku bivugwa n’amakusanyabitekerezo. Nemera ko abaturage b’iki gihugu bazi ubwenge. Kandi sintekereza ko bazatora umugabo udashoboye”.

Mbere yaho ku munsi w’ejo, ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Bwana Trump yatonganyije abajyanama be muri politike ku wa gatanu ushize nimugoroba.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko hari nyuma yaho amakuru y’ikusanyabitekerezo agaragaje ko azatsindwa mu matora muri za leta ziba ari ingenzi ngo umukandida yizere gutsinda.

Abajyanama be bafite impungenge niba Bwana Trump azatsinda muri leta ziba ari isibaniro nka Florida, Wisconsin na Arizona, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Associated Press yongeraho ko itsinda ry’abamwamamaza ryataye icyizere ko azatsinda muri leta ya Michigan.

Amakuru avuga ko ubwo yaganiraga mu nama yo mu buryo bw’iyakure n’abakuriye ibikorwa byo kumwamamaza, yagize ati: “Ntabwo nzatsindwa na Joe Biden”, akarenzaho n’indahiro.

@igicumbinews.co.rw