Perezida Trump yirukanye Minisitiri w’Ingabo

Perezida Donald Trump wa Amerika amaze gutangaza ko Mark Esper wari umunyamabanga wa leta (yagerewanywa na minisitiri) ushinzwe ingabo ibye ‘byarangijwe’.

Iki ni icyemezo cya mbere gikomeye Bwana Trump atangaje mu bubasha bwe nyuma y’uko imibare y’ibyavuye mu matora igaragaza ko yayatsinzwe.

Bwana Trump, yifashishije Twitter yahise atangaza minisitiri w’ingabo w’agateganyo mushya ko ari Christopher C. Miller.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu Mark Esper na Donald Trump ntibavugaga rumwe.

Bwana Mark yamaganye kumugaragaro icyemezo cya Bwana Trump cyo kohereza ingabo guhangana n’abigaragambyaga bamagana ivanguramoko muri Amerika, nyuma y’iyicwa rya George Floyd.

Byari byitezwe ko nyuma y’amatora Mark Esper – wagiye kuri uyu mwanya mu 2019 – ashobora kwegura, cyangwa akirukanwa na Donald Trump.

Christopher C. Miller umusimbuye, yari asanzwe ari umunyabanga wa leta wungirije wa minisiteri y’ingabo ukuriye ishami ryo kurwanya iterabwoba imbere muri Amerika.

Ku foto: Donald Trump na Mark Esper ubwo yari amaze kurahirira imirimo mishya mu kwezi kwa 7/2019

Photo/GettyImages

@igicumbinews.co.rw