Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama ihuza EAC na SADC

Perezida Félix Tshisekedi ntiyitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye ku wa 29 Mutarama 2025, yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, akaba n’Umuyobozi wa EAC muri iki gihe. Perezida Tshisekedi yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka. Ariko biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi araza kuyikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu nama yabaye ubushize yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC nabwo Perezida Tshisekedi ntiyayitabiriye. Mu ijambo rye muri iyo nama, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje impungenge z’uko igihugu cyigibwaho impaka kitari gihagarariwe, avuga ko bidashobora gutanga umusaruro mu gushaka igisubizo kirambye. 

Ku wa 28 Mutarama 2025, Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) nawo wakoze inama y’igitaraganya, ihuza abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango. Iyi nama yibanze ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, aho SADC yohereje ingabo mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. 

Izi nama zombi zigaragaza umuhate w’uturere twa EAC na SADC mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke muri RDC, ariko kandi zigaragaza imbogamizi mu mikoranire hagati y’ibihugu bigize iyo miryango.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author