Perezida wa Brezil yaciwe amande kubera kwita umunyamakuru indaya

Urukiko rwo muri Brésil rwategetse ko Perezida Jair Bolsonaro yishyura impozamarira umunyamakuru yasebeje amwita indaya.

Umwaka ushize Bolsonaro yavuze ko umunyamakuru Patrícia Campos Mello hari umuntu yemeye ko basambana kugira ngo amuhe amakuru y’ibinyoma kuri Perezida, nkuko CNN yabitangaje.

Uyu mugore asanzwe yandika inkuru zicukumbuye. Hari iyo yanditse avuga ko Perezida Bolsonaro yifashishije amatsinda ya WhatsApp akoresheje abambari be, bagasebya abo babaga bahanganye mu matora ya Perezida mu 2018.

Umunyamakuru yatanze ikirego, none urukiko rwategetse ko Bolsonaro yishyura impozamarira ingana n’amadolari asaga 3400 kubera ihungabana ayo magambo yagize ku munyamakuru.

Mello yishimye icyo cyemezo cy’urukiko, avuga ko ari intsinzi ku bagore bose muri Brésil.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi Mello yari yatsinze urundi rubanza yaregagamo umwana wa Perezida witwa Eduardo Bolsonaro wari wamushinje kumushotora agamije ko baryamana. Icyo gihe urukiko rwaciye umuhungu wa Perezida amadolari asaga 5200.

Umunyamakuru Mello yatangaje ko intsinzi ye ari iy’abagore bose bo muri Brésil

Perezida Bolsonaro yashinje umunyamakuru Mello gusambana n’umuntu kugira ngo amuhe amakuru aharabika Perezida
@igicumbinews.co.rw