Perezida wa FERWAFA (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yeguye

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuko atagishobora kubangikanya imirimo ye n’ibyo akora bimubeshejeho nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, binyuze mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Yagize ati “Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye ndetse n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

 

Gen Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa Ferwafa
@igicumbinews.co.rw
Kanda hano hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri YouTube:
https://m.youtube.com/watch?v=NSR7geQ5aXE
https://m.youtube.com/watch?v=WgKcxVlCywk&t=10s