Perezida wa Gicumbi FC n’umutoza beguye

Ubwo John yagaragaza Tchiamas kumugaragaro(Photo:Gicumbi FC)

Nyuma yuko ikipe ya Gicumbi FC itsinzwe na Kiyovu Sports SC ibitego 6-0 kuri iki cyumweru Tariki ya 27 Gashyantare 27 Gashyantare, umutoza wayo mukuru Ghslain Tchiamas akegura kuri ubu na Perezida wa Gicumbi FC nawe yamaze gutangaza ko yeguye.

Igicumbi News ifite kopi y’ibaruwa Perezida wa Gicumbi FC, Urayeneza John  yandikiye umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel amumenyesha ko yeguye ku nshingano ze.

Muri iyi baruwa Perezida John aba anameyesha FERWAFA na Komite Nyobozi y’ikipe avuga ko yeguye ku nshingano zo kuyobora ikipe kubera ikibazo cy’amakiro.



Agira ati : “Mbandikiye ibaruwa mpagarika inshingano zo kuyobora ikipe kubera ikibazo cy’ubushobozi ikipe ihabwa mbona butatuma itanga umusaruro nkuko mubyifuza”.

John avuga azakomeza kuba hafi ikipe nk’umukunzi wa Siporo.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’icyiciro  cya mbere cy’umupira w’amaguru hano mu Rwada n’amanota 14 ni nyuma yo kuba imaze imikino 15 idatsinda.

Bamwe mu bakunzi bayo babwiye Igicumbi News ko kuba idatsinda kandi ikaba itaka amikoro biterwa no kuba iyi kipe baranze kuyegereza abaturage kuko iri mu biganza bya bamwe.



@igicumbinews.co.rw