Perezida wa Philippines yasabye abaturage be kujya bafurisha udupfukamunwa Peteroli

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yongeye gusaba abaturage b’igihugu cye ko bajya basukura udupfukamunwa twabo bifashishije “Peteroli” ndetse ashimangira ko ubwo yabivugaga bwa mbere atari agamije gutera urwenya.

Mu cyumweru gishize, Duterte yari yavuze ibi, ariko abayobozi batandukanye mu gihugu bihutira kumukosora, bavuga ko yatebyaga.

Abayobozi mu nzego z’ubuzima bavuze ko udupfukamunwa dukoze mu bitambaro dushobora kumeswa mu buryo busanzwe naho utundi two tugasimbuzwa buri uko dukoreshejwe.

Gusa kuri uyu wa Gatanu, Perezida Duterte yongeye gusubiramo amagambo ye yo gukoresha peteroli mu gusukura udupfukamunwa, ati “ibyo navugaga byari ukuri, mujye kuri sitasiyo za peteroli.”

Nta bimenyetso bigaragaza ko peteroli ishobora kwifashiswa mu gusukura agapfukamunwa, mu gihe bizwi ko umuntu kuba yayihumeka igihe kinini bishobora kumugiraho ingaruka ndetse kuyishyira ku kintu gishobora kwaka, bishobora gutera inkongi y’umuriro.

Duterte ubwo yagaruka ku mvugo ye yo mu cyumweru gishize yagize ati “Banenga bavuga ko Duterte arwaye mu mutwe. Ko ari igicucu. Niba ndwaye mu mutwe, mwari mukwiye kuba ari mwe Perezida aho kuba njye.”

Yakomeje agira ati “Ibyo navuze byari ukuri. Niba alcool itari kuboneka, cyane ku bakene, mujye kuri sitasiyo za peteroli, hanyuma muyikoreshe mu kwica udukoko. Ntabwo ndi gutera urwenya. Ntabwo ndi gutera urwenya, mwebwe, mugerageza kwinjira mu bwonko bwanjye.”

Mu cyumweru gishize, Duterte yari yavuze ko abadafite ibintu bibafasha gusukura udupfukamunwa twabo, bashobora kwifashisha peteroli nk’ikintu cyica udukoko mu kuzisukura.

Ati “Nimugoroba, umanike agapfukamunwa kawe ahantu hanyuma ugatere Lysol [umuti wica udukoko] niba ushobora kuyigura.”

“Ku bantu badashobora kuyibona, kinike muri peteroli cyangwa mazutu […] genda ushake peteroli ushyiremo agapfukamunwa kawe.”

Nyuma y’ayo magambo, Umuvugizi we, Harry Roque, yahise yihutira kumukosora avuga ko nyuma y’imyaka ine ayobora iki gihugu, abantu bakwiriye kuba bamaze kumenyera Duterte nk’umuntu utera urwenya.

Ati “Ni urwenya. Kuki wakoresha peteroli mu kumesa?”

Muri Philippines hamaze kugaragara abantu 93 354 banduye Coronavirus mu gihe 2023 aribo bamaze gupfa.

@igicumbinews.co.rw