Perezida wa Pologne yanduye Coronavirus

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yanduye Coronavirus, ahita atangaza ko agiye kwishyira mu kato nubwo ibiro bye byemeza ko ameze neza.

Minisitiri ushinzwe ibiro bya Perezida, Blazej Spychalski, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Perezida Duda yasanzwemo Coronavirus.

Ati “Ejo nibwo Perezida bamusanzemo Coronavirus ariko ameze neza. Turi gukorana bya hafi n’abaganga.”

Duda w’imyaka 48 yanduye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cye hashyizweho amabwiriza mashya agamije guhashya Coronavirus. Pologne imaze iminsi ihanganye n’ubwandu bw’icyo cyorezo bwiyongera ku muvuduko udasanzwe, dore ko nko kuri uyu wa Gatanu honyine handuye abantu 13 632.

Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Waldemar Kraska, yabwiye itangazamakuru ko bizeye ko Perezida azakira kuko akiri muto.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho mu kwirinda Coronavirus muri Pologne harimo gufunga inzu zicuruza ibiryo n’utubari. Amashuri azakomeza gufungurwa ariko abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza gusubiza hejuru nibo bazayajyamo, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bazakoresha ikoranabuhanga.

Amateraniro ahuza abantu barenze batanu nayo ntiyemewe muri Pologne.

Abantu 228.318 nibo bamaze kwandura Coronavirus muri Pologne mu gihe abamaze gupfa ari 4172.

@igicumbinews.co.rw