Perezida wa Rayon Sports yarezwe muri RIB

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, Munyakazi Sadate yarezwe mu bugenzacyaha na Visi Perezida we wa kabiri, Muhirwa Prosper umushinja kumwibasira no kumutuka mu ruhame.

Muhirwa ngo yatewe impungenge n’ ijambo Munyakazi Sadate yavugiye mu nama ya Fan Club y’Ijwi ry’Aba Rayons yabaye tariki ya 22 Nzeri 2019.
Uyu mugabo avuga ko Munyakazi Sadate yamututse akanamwandagaza avuga ko ari umujura, umugambanyi ndetse akaba yigira intama kandi ari ikirura ndetse ibibazo byose Rayon Sports ifite ari we ubitera.

Mu kiganiro yagiranye n ‘Igihe dukesha iyi nkuru , Muhirwa yavuze ko yibasiwe n’uyu muyobozi wa Rayon Sports mu ijambo yavuze, ashishikariza abakunzi bayo gutema ishyamba, bakanaritwika.
Ati “Yavuze ko natanze ruswa ngo abakinnyi bitsindishe kandi ko ndi igisambo. Nsanga ibyo ari ukunsebya no kuntesha agaciro agamije gucamo ibice abakunzi ba Rayon Sport.”

Muhirwa avuga ko icyatumye yitabaza ubugenzacyaha ari uko yateshejwe agaciro mu ruhame ndetse akaba ari yo mpamvu yanahisemo kwishinganisha kubera umutekano we akurikije uburemere imvugo Umuyobozi wa Rayon Sports yakoresheje ashishikariza abantu gutema no gutwika icyitwa ishyamba.

Ati ”Mu buzima bwanjye ni ubwa mbere nari numvise Umuyobozi wa Rayon Sports ushishikariza gutema no gutwika abantu basangiye ikipe bakunda. Nishinganishije kuri RIB bitewe n’uwo mwuka mubi wabibwe n’uyoboye Rayon Sports muri iki gihe.”

Muhirwa Prosper wageze mu buyobozi bwa Rayon Sports guhera mu mwaka wa 2004, yabaye Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe hagati ya 2017 na 2018, anatorerwa kuba Visi Perezida wayo wa kabiri muri Komite nshya yashyizweho muri Nyakanga uyu mwaka.

Muhirwa Prosper (hagati) wareze perezida wa Rayon Sports

@igicumbinews.co.rw