Perezida wa Zambia yahakanye ibyo gufasha abateye u Rwanda

Perezidanse y’Igihugu cya Zambia kiyoborwa na Perezida Edgar Lungu yatangaje ko ibyo yashinzwe byo gukorana n’umutwe urwanya u Rwanda ari ibinyoma.
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020, ubwo Nsabimana Callixte (Major Sankara) yari mu rukiko nibwo yavuze ko Perezida wa Zambia yateye inkunga ya ibihumbi 150 by’amadorali y’Amerika, impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina.

Itangazo ryaturutse muri Peresidanse ya Zambia kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, rivuga ko ibyo Sankara yavugiye mu rubanza ruri kuburanishwa n’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ari ibinyoma.

Iryo tangazo rigira riti “Peresidansi yamaganye ibyo birego, kandi itangaje ko ibyo birego ari ibinyoma ndetse ko bigomba gusuzumanwa ubushishozi”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma ya Zambia n’abaturage ba Zambia n’u Rwanda bakomeje kwishimira umubano mwiza ushingiye ku kubahana bishingiye ku ndangagaciro n’amahame ibihugu byombi bihuriyeho.

Callixte Sankara akurikiranyweho ibyaha 17 akekwaho kuba yarakoze binyuze mu mutwe wa FLN yabereye umuvugizi. Umutwe wa FLN niwo wigambye ibitero byagabwe mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe byaguyemo abantu.

Sankara akurikiranyweho ibyaha birimo Kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, Gukora ibitero by’ iterabwoba, Ubugambanyi no gushishikariza iterabwoba, gushimuta abantu, ubwicanyi no gusahura.

U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade.

@igicumbinews.co.rw