Perezida w’Amerika watowe Joe Biden yavunitse ikirenge ubwo yari arimo gukina n’imbwa ye

 Perezida Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yavunitse ikirenge ubwo yari arimo akina n’imbwa ye.

Bwana Biden w’imyaka 78 y’amavuko ngo ku wa Gatandatu ubwo yarimo gukina n’imbwa ye, yaranyereye akuba ikirenge bimuviramo kuvunika, nk’uko ushinzwe ubuzima bwe yabitangaje.

Ku munsi wakurikiyeho nibwo byabaye ngombwa ko yegera umuganga w’inzobere mu by’amagufwa muri New York.

Umuganga we Kevin O’Connor yavuze ko ibipimo bya mbere byo muri Laboratwari byerekanye ko nta mvune ikanganye yagize ariko ngo nyuma yaho yakorewe irindi suzuma ryisumbuye ryerekana ko uyu musaza yavunitse amagufwa abiri yo mu kirenge cy’iburyo .

Umuganga we O’Oconnor yagize ati: “Birashoboka cyane ko azakenera guhabwa inkweto zigenewe abavunitse akazazambara mu gihe cy’ibyumweru bitari bike kugira ngo ashobore kongera kubasha gutambuka.”

Ku Cyumweru nibwo Perezida Donald Trump bari bahanganye mu matora yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi yanyujije ubutumwa kuri Twitter amwifuriza gukira.

Joe Biden watsinze amatora ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yitezweho gutangira inshingano ze nk’umukuru w’igihugu tariki 20 Mutarama 2021. Azaba abaye uwa mbere ugiye ku butegetsi muri Amerika afite imyaka myinshi kuko tariki 20 Ugushyingo muri uyu mwaka aribwo yizihije isabukuru y’imyaka 78 y’amavuko.

@igicumbinews.co.rw