Peru: Hatangiye urubanza rw’ibihumbi amagana by’abagabo n’abagore barega kugirwa ingumba ku gahato

Ku ifoto ni Umwe mu bigaragambya afite agasabo k’intanga-ngore gakoze muri plastike, imbere y’ibiro by’umushinjacyaha mukuru basaba ubutabera kubera kugirwa ingumba ku gahato, mu myaka irenga 20 ishize.Photo/Getty Image

Urubanza rukomeye rwatangiye kuba muri Peru ku wa mbere, aho uwahoze ari Perezida Alberto Fujimori ashobora kuregwa kugira ingumba abaturage babarirwa mu bihumbi amagana.

Mu gihe cyashize, Fujimori yavuze ko ibikorwa byose byabaye byo kugira ingumba byakozwe mu bwumvikane, ariko abagore babarirwa mu bihumbi ntibemeranyije na we.

Bamwe muri bo bavuze ko batabanje kubimenyeshwa, abandi bavuga ko baboshywe ubundi bakagirwa ingumba.

Iyo gahunda yari yashyizweho mu gikorwa kigari cya leta cyo kurwanya ubukene, igamije kugabanya imbyaro mu miryango icyennye.

 

Byitezwe ko abashinjacyaha baburana bavuga ko guverinoma ya Alberto Fujimori yagize uruhare mu kugira abantu ingumba ku gahato.

Urubanza ruteye gute?

Abagore barenga 270,000 n’abagabo barenga 22,000 bagizwe ingumba muri gahunda ya leta yo kuringaniza imbyaro hagati ya 1996 na 2000, nkuko imibare ya minisiteri y’ubuzima muri Peru ibigaragaza.

Women victims of forced sterilization under the government of Alberto Fujimori protest in the office of the Public Ministry.
Amaperereza yari yarabaye mbere yabitswe nta gikozwe, bitera uburakari mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu

Abari abategetsi mu rwego rw’ubuvuzi mu gihe cy’uwari Perezida Alberto Fujimori, ndetse n’uyu wari Perezida, bakomeje kuvuga ko abagizwe ingumba bose babaga babyemeye.

Ariko abagore babarirwa mu bihumbi bavuze ko bahawe amakuru ayobya, baratotezwa, bashyirwaho ibikangisho cyangwa bahatirwa kugirwa ingumba.

Abagore bavuga iki?

Benshi mu bagore bareze bamagana ibyo bavuga ko bakorewe, ni abo mu turere dutuwe n’abakene b’abasangwabutaka muri Peru.

Benshi muri bo bavugaga ururimi rwabo gakondo rwa Quechua banavuga Icyespagnole gicye cyangwa nta n’icyo bazi.

Ibi bivuze ko buri gihe atari ko babaga basobanukiwe n’inyandiko abaganga babotsaga igitutu ngo bazishyireho umukono.

Rudecinda Quilla ni umwe mu batanze inyandiko ye ngo yifashishwe mu rukiko nk’ikimenyetso.

Avuga ko mu mwaka wa 1996 ubwo yageragezaga kwaka icyemezo cy’amavuko cy’umwana we wa kane, abaganga bamubwiye ko uburyo bwonyine yahabwa icyo cyemezo ari uko abanza kwemera gufungwa imbyaro cyangwa gukurwamo imiyoboro y’intanga-ngore – uburyo buzwi nka ‘tubal ligation’.

Madamu Quilla, wari ufite imyaka 24, yarabyanze. Avuga ko yaryamishijwe ku ngufu ku gitanda cyo mu bitaro, abohwa amaboko n’amaguru ubwo yari arimo aterwa ikinya.

Nuko ngo nyuma y’amasaha ubwo yagaruraga ubwenge avuye mu kinya, amenya ko yagizwe ingumba, abaganga bamubwira ko “atazongera na rimwe kororoka nk’inyamaswa ukundi”.

Ni iki kizabera mu rukiko?

Byitezwe ko abashinjacyaha barega Alberto Fujimori, wategetse Peru kuva mu 1990 kugeza mu 2000, ababaye ba minisitiri w’ubuzima ku butegetsi bwe ndetse n’abandi bategetsi muri leta y’icyo gihe, babashinja iyo gahunda y’ubugumba.

Mu kwezi kwa mbere, umucamanza yahagaritse iburanisha ryabanje avuga ko abasemuzi b’ururimi rwa Quechua bacyenewe ngo batume ibimenyetso by’abasangwabutaka b’abagore byumvikana, hakanizerwa ko bagira uruhare mu rubanza mu buryo busesuye.

Iburanisha rirakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure kubera ingamba zo kwirinda ubwandu bwa coronavirus.

Ntibizwi niba Alberto Fujimori w’imyaka 82 – uri mu gifungo cy’imyaka 25 kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu – azitabira uru rubanza.

Kuki rwatinze?

Hari andi magerageza yabayeho mbere yo gukora iperereza ku birego byo kugira abantu ingumba ku gahato byabaye mu myaka 20 ishize.

Mu mwaka wa 2001, akanama ko ku mugabane w’Amerika k’uburenganzira bwa muntu kasabiye indishyi umuryango wa Mamerita Mestanza.

Madamu Mestanza yapfuye bivuye ku kugirwa ingumba yakorewe n’abaganga ku gahato, ku kigo nderabuzima yari yagiyeho abaganga bakamubwira ko kurenza abana batanu bitemewe n’amategeko.

Ariko, mu buryo bwinubiwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, amaperereza yabayeho mbere yabereye muri Peru yashyinguwe nta gikurikirana, bivugwa ko habuze ibimenyetso.

Impirimbanyi zivuga ko zizeye ko iri buranisha ryatangiye ku wa mbere rizavamo iperereza ryuzuye, ryimbitse kandi rikorewe ku gihe “rizihutisha ubutabera”.

@igicumbinews.co.rw