Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yapfuye

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye yapfuye kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 71.

Icyamuhitanye ntikiramenyekana ariko Ijwi rya Amerika ryatangaje urupfu rwe bwa mbere , ryavuze ko hakekwa ko yaba yazize icyorezo cya Coronavirus.

Major Pierre Buyoya yayoboye u Burundi inshuro ebyiri (1987-1993, 1996-2003). Uyu mugabo aza ku mwanya wa kabiri mu bakuru b’igihugu bayoboye u Burundi imyaka myinshi (13).

Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

Urukiko rwo mu Burundi rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 1993 nibwo Umutwe w’Abasirikare b’u Burundi wafashe umukuru w’igihugu, Melchior Ndadaye, wa mbere wari ugiyeho biciye mu matora ya demokarasi, uramwica.

Iyicwa rye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwo kwihorera hagati y’Abahutu n’Abatutsi, Abarundi benshi bagera mu bihumbi 300 barishwe, abandi barahunga.
Buyoya aheruka kuvuga ko atemera ibihano yafatiwe kuko urubanza rwabaye ku nyungu za politiki kandi rukaba binyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko urubanza rwatangiye rugamije kuyobya amahanga ku mvururu zakuruwe na manda ya gatatu ihabanye n’Itegeko Nshinga ya Perezida Pierre Nkurunziza hagamijwe ubukangurambaga bushingiye ku moko buganisha ku matora yabaye mu 2020.

Yavuze ko kandi kuba rwarasomwe mu gihe hibukwa imyaka 27 Ndadaye yishwe, nabyo ngo ni ibyo kwibazwaho kuko bigamije kunezeza imitima y’abantu gusa.

Buyoya yari aherutse kuvuga ko azajuririra igihano yahawe kugira ngo agaragaze uburyo ari umwere.

@igicumbinews.co.rw