Police FC yabonye umutoza mushya




Police FC imwe mu makipe akomeje kugaragaza ko anyotewe no gutwara igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda, ubu bidasubirwaho yamaze kubona umutoza ugomba kuyifasha muri shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Primus National League), izatangira mu intangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2021.

Nkuko byatangajwe n’Ubuyozi bw’Ikipe ya Poice FC, mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Ubuyobozi bwa Police FC, buvuga ko bwamaze guha amasezerano umutoza witwa Francis Nutall Elliot, ukomoka mu gihugu cy’Ubwongeza



Francis Nutall Elliot ukomoka mu gihugu cy’Ubwongeza yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC, kugirango aze arebe ko yayihesha igikombe cya shampiyona iyi kipe itari yatwara narimwe hano mu Rwanda

Francis Nutall Elliot w’imyaka 53 yasinyiye Police FC umwaka umwe Aho yari aturutse mu gihugu cya Etiopia Dore ko yatozaga ikipe ya St George, yigeze no gutoza ikipe ya Gormarhia yo muri Kenya.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: