Polisi iravuga ko abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus bazafatwa nk’abashaka kuyikwirakwiza

Ku ifoto ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira bamwe mu baturarwanda  bakomeje kurenga ku mabwiriza ya  leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.  Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko muri iyi minsi hakomeje  kugaragara abantu benshi bagiye bafatwa ndetse bagahanirwa kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati  “Twabivuze kenshi ko uzafatwa  arenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi azafatwa nk’umuntu ufite ubwandu bwacyo  ashaka kugikwirakwiza  kandi uzabifatirwamo azirengere ingaruka  kandi zirakomeye.”

Bamwe mubakomeje kugaragara barenga ku mabwiriza harimo abanyamaguru  n’abatwara za moto bakora ingendo zitari ngombwa, abantu bagaragara mu mihanda no mu dusantire tw’ubucuruzi bakoze udutsiko begeranye.

Hari na bamwe mu bantu bagaragara bavuye mu muryango umwe bakajya muri za ngendo zitari ngombwa bitwaje ko bagiye gushaka serivisi za ngombwa, hari n’ababeshya inzego z’umutekano bavuga ko bagiye  gushaka serivisi za ngombwa nko guhaha, kwivuza cyangwa ko bagiye kuri Banki gushaka amafaranga.

Hanagaragara bamwe mu bantu bacuruza inzoga mu tubari cyangwa mu ngo zabo barahagize utubari ugasanga abantu barimo kunywa inzoga harimo na za nzoga zitujuje ubuziranenge.  

CP Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko nta kabari  kemerewe gukingurwa muri iyi minsi yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.

Ati:” Abantu benshi bamaze gufatwa kubera kurenga kuri ariya mabwiriza, turagira ngo twongere twibutse abantu ko ibikorwa byo gufata abo bantu bigikomeje ndetse n’ibihano bizakomeza gutangwa ku bantu bakomeje kurenga ku mabwiriza ndetse n’ibinyabiziga byabo bizajya bifatwa bicibwe amande.”

CP John Bosco Kabera  yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorana n’izindi nzego kugira ngo  buri muturarwanda abashe kumva neza ariya mabwiriza ndetse n’impamvu zayo.

Yagize ati “Ubundi ntibyakabaye ngombwa ko abantu bahanwa cyangwa bahatirwa kubahiriza aya mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi ariko aho bizaba ngombwa bizakoreshwa.”

Yakomeje yibutsa abantu ko kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza biri mu nyngu za buri muntu kuko bimufasha kuba atakwandura kiriya cyorezo cyangwa ngo abe yacyanduza abandi ndetse n’abamaze kucyandura bagakomeza kuvurwa neza.

Abaturarwanda barasabwa kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo babonye arenga ku mabwiriza ya leta yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Akaba yahamagara izi nomero za Polisi zikurikira.

Ubutabazi bwihuta yahamagara umurongo utishyurwa: 112

Ushatse kohereza ubutumwa bugufi wifashishije urubuga nkoranyambaga  rwa WhatsApp yakoresha:

0788311155

@igicumbinews.co.rw

About The Author