Polisi iravuga ko umuhanda Gicumbi-Kigali n’indi yari yangiritse yongeye kuba nyabagendwa

Ku ifoto ni mu murenge wa Kageyo aho Umuhanda Gicumbi-Kigali wari wangiritse .

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda yari yarafunzwe n’imvura irimo uwa Muhanga – Ngororero – Mukamira yongeye kuba nyabagendwa.

Imvura nyinshi iherutse kugwa yateje inkangu ahitwa i Nyange, bituma umuhanda Muhanga – Ngororero-Karongi isigara itakiri nyabagendwa.

Ibi byasabaga ko abashaka kujya mu byerekezo binyura muri iyo mihanda bakoresha umuhanda Muhanga- Huye- Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Uretse uwo hari indi mihanda hirya no hino mu gihugu yari yahagaritswe n’ingaruka z’iyo mvura, irimo uwa Kigali-Gicumbi, Muhanga – Ngororero – Mukamira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mata 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo mihanda yose iri nyabagendwa.

Ubutumwa yanyujije kuri twitter bugira buti “ Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ari nyabagendwa.”

Yongeyeho ko n’umuhanda wa Kigali-Gicumbi nawo ubu ari nyabagendwa, iti “ Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali-Gicumbi ari nyabagendwa.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2020, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu ugereranyije n’iminsi yabanje.

Imvura yo muri Mata 2020 yateje Ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu byangiza byinshi. Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 25 Mata 2020, yateje ibiza byahitanye abantu batatu, abandi batatu barakomereka naho inzu 215 zirasenyuka.

Iyo mvura kandi yangije imyaka iri kuri hegitari 66.3, imihanda 11 n’ibiraro byayo bitandatu kimwe n’imiyoboro ibiri y’amazi, hapfa n’amatungo magufi atanu.

Na none imvura yaguye tariki 17 Mata, yahitanye abantu batatu abandi babiri barakomereka, hangirika n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Tariki 22 Mata, indi mvura ikomeye yaguye hirya ni hino mu gihugu niyo yahitanye abantu benshi bagera kuri 12, abandi 18 barakomereka, hangirika n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo inzu 32.

@igicumbinews.co.rw