Polisi yafashe abantu 25 bageragezaga kuva i Kigali berekeza mu majyaruguru

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, iziva mu Mujyi wa Kigali zijya mu ntara ndetse n’iziva mu ntara zijya muri Kigali zitemewe.

Abo bagenzi bari bari mu modoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Coaster, bateze imodoka ziva muri Gare ya Nyabugogo zijya i Kanyinya (ho ingendo zijyayo ziremewe), ariko muri bo hakaba harimo abafite umugambi wo guhita batega izibavana aho i Kanyinya zibajyana mu Karere ka Musanze kandi bitemewe.

Bamwe muri abo bagenzi bafashwe biyemereye ko bari bagiye kurenga ku mabwiriza yatanzwe yo kwirinda Coronavirus.

Nsabimana Ramadhan wari utwaye imwe muri izi modoka, avuga ko yabonaga abantu bari ku murongo ariko ntamenye aho bagiye, gusa avuga ko byamusigiye isomo ko ubutaha azajya abanza akagenzurana ubushishozi aho abantu bagiye.

Yagize ati “Dufite umurongo wa Nyabugogo-Kanyinya, mu gitondo twapakiye tuzamutse Polisi iraduhagarika itubaza aho tujyanye abaturage, bambwiye ko tutemerewe gutwara abantu bagiye mu Ntara y’Amajyaruguru cyangwa mu zindi ntara. Gucagura umuturage ugiye i Musanze cyangwa i Kanyinya ntabwo nabibasha”.

Arongera ati “Abo nari mfite bakatira i Kanyinya ni nka batanu gusa, abandi bakomezaga mu tundi turere. Nyuma y’ibingibi ni ukujya tubanza kumenya neza ahantu umuntu agiye, mbere yo gukozaho ikarita ukamubaza aho agiye, wakumva arenga i Kanyinya ukamukuramo, ariko hari imbogamizi kuko umuntu ashobora kukubeshya”.

Manirakiza Laurent, wari uturutse mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yari agiye kuri Base kureba umuntu wagombaga kumuha ibihumbi ijana akamuha imashini ibaza, akaba yabikoreshejwe n’inzara kuko yumvaga kubona ibihumbi ijana mu minota itarenze 20 ntako bisa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko aba bantu 25 bafashwe ubwo bicaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakaba baje guhita bajyanwa kuru Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo kugira ngo bisobanure ku makosa bafatiwemo yo kugerageza kuva mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara.

Ati “Aba bantu bafashwe mu rwego rwo kugenzura abantu batubahiriza amabwiriza ajayanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Polisi imaze iminsi ivuga ko hari abantu bihisha inyuma y’amabwiriza ahari kugira ngo yorohereze abantu gukora akazi kabo, cyangwa se bagende.

Murabizi ko ingendo mu Mujyi wa Kigali zafunguwe, ndetse n’ingendo hagati mu ntara, ariko hakaba abantu babyihisha inyuma bakaba bashaka kuba barenga intara bagafata indi, cyangwa bakava mu mujyi bajya mu ntara”.

Yongeye kwibutsa abantu babeshya ko bagomba kubicikaho, ndetse anamenyesha abantu bose bafite ibibazo bidasanzwe bituma bava mu ntara imwe bajya mu yindi, cyangwa mu mujyi bajya mu ntara ko bagomba kwegera inzego z’ibanze zikabafasha.

Yagize ati “Iyo ufite ikibazo ushaka kugenda ubimenyesha inzego z’ibanze, ufite ikibazo cy’imibereho Leta yatanze ibyo kurya ku batishoboye, abantu bagomba kuvanaho iby’ubujiji imbere y’icyorezo.

Turihanangiriza abashoferi babeshya, turihanangiriza Abanyarwanda bose bashaka kugenda, turabamenyesha ko kugenda bifite uburyo bikorwa, ibintu byo kuvuga ngo sinari mbizi ntabwo ari byo”.

CP Kabera Jean Bosco kandi yavuze ko igikurikiraho ari ukumva ibisobanuro by’aba baturage bafashwe, nyuma bakaza gufatirwa ibyemezo, anasaba abayobozi ba sosiyete zitwara abagenzi kwihanangiriza abashoferi ko bagomba kwirinda.

@igicumbinews.co.rw

About The Author