Polisi yarashe indaya irapfa bayipimye bayisangamo ibitsina 12 by’abagabo

Polisi y’ ahitwa Detroit, muri Leta ya Michigan muri Leta zunze ubumwe za Amerika yarashe indaya yayirwanyije, basuzumye umurambo wayo basanga ifite mu nda ibitsina 12 by’abagabo.
Iyi ndaya yarashwe na DPD mu mpera z’ukwezi gushize yitwa Loretta Monroe. Umwe mu bapolisi barashe uyu mugore amasasu 17 yavuze ko uwarashwe yabanje gutera amahane cyane ku buryo ngo yari ameze nk’uwatewe n’abadayimoni.

Ibizami bya muganga byavuye mu isuzuma ryakorewe ku murambo w’uyu mugore byerekanye ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe bwitwa ‘rabies’ nk’uko bitangazwa na worldnewsdailyreport.

Ikindi ibyo bizami byagaragaje ni uko uyu mugore yari afite mu nda ibisigazwa 12 by’ibitsina by’abagabo.

Umuyobozi wa polisi ya Detroit Chief James Craig yagize ati “Turi kubarura umubare w’abagabo bose iyi ndaya ishobora kuba yarishe ngo ibone ibitsina byabo kuko hari abagabo benshi bapfuye nyuma y’aho Monores agere ye muri uyu mujyi wa Detroit”.

Chief James Craig avuga ko iki kibazo cyo kurya ibitsina by’abagabo uyu mugore ashobora kuba yarabiterwaga n’ubwo burwayi bwo mu mutwe.

Ati “Yari amaze umwaka arwaye rabies, kandi ibyo bitsina twasanze bimaze amasaha 48. Bivuze ko ashobora kuba yarariye ibitsina amagana”.

Inkuru y’uyu mugore w’indaya waryaga ibitsina by’abagabo yavuzweho cyane n’ibinyamakuru byo muri Detroit ndetse no kumbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu basabye ko hashyirwaho icyaha cyo kurya abantu ‘cannibalistic crimes’.

@igicumbinews.co.rw