Polisi yasobanuye impamvu yahagaritse igitaramo cya Tuff Gang

Ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang bari bateguye igitaramo ndetse kiranatangira, ariko hadashize umwanya, Polisi iragihagarika ndetse abari bakirimo batabwa muri yombi, ariko nyuma baza kurekurwa.

Umuvugizi wa Polisi y
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Bamwe bakomeje kwibaza impamvu icyo gitaramo cyahagaritswe nyamara hari ibindi byari bimaze iminsi bibera kuri murandasi ntibihagarikwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo yari kuri RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, yasobanuye ko impamvu icyo gitaramo cyahagaritswe, abari bakirimo n’abagiteguye bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yagize ati “Bariya bantu bafashwe ari 55, nta huriro ry’abantu 55 ryemewe, amakoraniro arabujijwe. Basanzwe ahantu mu kabari kitwa +250 ari abantu 55 ari abahanzi barenze umwe harimo abahanzi n’abandi bazanye muri ako kabari.”

“Ntabwo icyo gitaramo rero ari igitaramo cyo kuri murandasi, ntabwo byemewe. Niba ushaka gutarama kuri murandasi uri iwawe ushaka ko abantu bakureba bikorere iwawe wifashishe mudasobwa n’iyo murandasi, ubwire abantu bagukurikire. Ariko ntiwajya mu kabari ngo ufate gitari ucurange, abantu 50 baze bakurebe, ngo uvuge ngo ni igitaramo cyo kuri murandasi. Nibashaka gukora ibitaramo byo kuri murandasi bubahirize amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi, igitaramo cyabo kirahagarikwa, kikaba ari igitaramo bari bahuriyemo cyari gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa YouTube.

Ni igitaramo cyari gikurikiwe na benshi ahanini kubera uburyo cyamamajwemo ko kizahuriza hamwe abasore batanu bahoze mu itsinda rya Tuff Gang bari bamaze igihe badahurira hamwe barimo Bull Dogg, Fireman, Green P, Jay Polly na P Fla.

Polisi ubwo yahageraga, yahise ita muri yombi abahanzi bose n’abateguye iki gitaramo, bahita bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro.

Uko byagaragaraga mu mashusho yo kuri murandasi, itsinda ricuranga ni ryo ryonyine ryari ryambaye udupfukamunwa mu gihe abandi basigaye batari batwambaye kandi bagahererekanya indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abari bakurikiye iki gitaramo bagaragaje ko bari bishimiye kongera kubona abagize iri tsinda baririmbira hamwe.

@igicumbinews.co.rw