Polisi yataye muri yombi Social Mula n’abanyamakuru n’abandi bantu 36

Abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irené batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 nibwo Polisi y’Igihugu yerekanye aba bantu 39 batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021.

Aba bantu uko ari 39 bafatiwe mu rugo rumwe mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Rugando mu gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Social Mula.

Uyu muhanzi aganira n’itangazamakuru, yavuze ko icyabayeho ari amakosa bakoze yo kurenza amasaha yagenwe, ndetse ko mu bari ahafatirwaga aya mashusho hari n’abatari bafite uruhushya.

Ati “Njye nari mfite uruhushya, gusa mu bari ahabereye iki gikorwa harimo abatari bafite impushya byatumye tugwa mu ikosa.”

M Irene wari mu ikipe y’abanyamakuru ba ISIBO TV bari bagiye gutara inkuru ahabereye iki gikorwa, yemereye abanyamakuru ko bakoze amakosa.

Ati “Ntabwo turengana, mu Rwanda nta muntu urengana. Impamvu turi hano ni uko twakoze amakosa, twibeshya cyane ku mpushya duhabwa. Kuba urufite uri kumwe n’abatarufite ntibivuze ko utakoze amakosa.”

Uyu musore yatanze ubutumwa bw’uko abantu bakwiye kwirinda Covid-19. By’umwihariko yasabye buri wese kwitwararika amabwiriza ashyirwaho n’inzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera J Bosco, yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha nabi impushya bahabwa, birinda kuzifashisha mu kwangiza amabwiriza.

Abafashwe bose barahanishwa kwipimisha Covid-19, batange amande y’ibihumbi 25 Frw hanyuma babone kurekurwa.

Social Mula we yashinjwe gutuka umupolisi wari ugiye kumufata, CP Kabera yavuze ko ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Umuhanzi Social Mula, Irene Murindahabi, Phil Peter n’abandi batawe muri yombi kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

@igicumbinews.co.rw