Polisi yataye muri yombi umugabo wari washyize umukozi we urwaye Coronavirus muri Butu y’imodoka amujyanye i Huye rwihishwa




Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Tariki 25 Nyakanga 2021, nibwo Polisi y’u Rwanda, yeretse abanyamakuru umugabo wafatiwe mu karere ka Nyanza, ajyanye umukozi we wo mu rugo, mu karere ka Huye rwihishwa.

Uyu mugabo yari yasabye uruhushya rwarangiriye mu karere ka Kamonyi, ageze I Nyanza polisi iramuhagarika irebye muri Butu y’imodoka, isanga hari umuntu byaje kumenyekana ko yari yanduye Coronavirus.



Uyu mugabo yavuze ko yari ajyanye umukozi we, iwabo ku ivuko mu karere ka Huye, kuko babana mu rugo “yari yanze kwishyira mu Kato”.

Uyu mugabo asanzwe atuye mu mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kacyiru, ahazwi nko mu Kanserege.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bakomeje gukora iperereza kugirango bamenye icyateye uyu mugabo kujyana umurwayi wa Coronavirus rwihishwa, yanarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo Guma mu Rugo na Guma mu Karere.



BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: