IFOTO: Polisi yavuze ko Idamange yakubise icupa umupolisi mu mutwe akamukomeretsa igihe bari bagiye kumuta muri yombi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ubwo abapolisi n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bajyaga gufata Idamange Iryamugwiza Yvonne, yakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

 

Idamange w’imyaka 42, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bya politiki n’ibindi bitandukanye bigize ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y’Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

Rikomeza rigira riti “Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk’uko biteganywa n’amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko CSP Silas Karekezi wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

 

Idamange yakubise CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe aramukomeretsa

 

 

Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa
@igicumbinews.co.rw