Presa afite icyizere cyuko abahanzi b’i Gicumbi bazaterimbere

Umuhanzi Presa wahoze azwi ku izina rya P.Blaise aravuga ko agiye gukora ibishoboka byose umuziki we ukamamara kurushaho,uyu muhanzi nyuma Yuko atangiriye umuziki mu karere ka Gicumbi ubu asigaye akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali.

Igicumbinews.co.rw yamuganirije kubijyanye nuko abona umuziki we ndetse n’iterambere ry’abahanzi bakomoka mu karere ka Gicumbi.

Yatubwiye ati:”Ubu maze gutera intambwe mu muziki kuko ubu imyandikire yange n’imiririmbire ntago bikiri hasi kuko ubu sinshidikanya ko indirimbo ndi gukora zishobora guhatana ku rwego rw’igihugu ,aho ubu mfite indirimbo nshya yitwa Ntakosa yakozwe na Holly beat ,gusa uburyo mbona umuziki wa Gicumbi sinavuga ko wari wagera kurwego rushimishije ariko urimo kugenda utera imbere mu minsi mike tuzajya twumva mu bahanzi bagafashe harimo naba Gicumbi”.

Gicumbi ni akarere kabarizwa mu ntara y’Amajyaruguru kakaba karimo abahanzi benshi ariko gutera imbere bikaba bikigoranye ahanini bitewe n’ibibazo by’amikoro ndetse n’inzego z’ubuyobozi zikaba zitabashyigikira uko bikwiye.

Kugeza ubu umuhanzi uhakomoka wabashije kwamamara my gihugu hose ni Social Mula wenyine.

Ushaka ibihangano bya Presa wajya kuri YouTube channel ye yitwa Presa Music.

Kanda hano hasi wumve indirimbo ye yise Ntakosa:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News