Producer Clement yasubije ku amakuru avuga ko umugore we Butera Knowless atwite

Producer Clement Ishimwe umugabo wa Butera Knowless unamufasha mu bya muzika,yahinyuje amakuru yavugaga ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri, we abyita ibihuha.

Ahinyuje aya makuru nyuma y’iminsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda zitandukanye,hahwihwiswa amakuru avuga ko umuhanzikazi Butera Knowless aherutse kugaragara mu ruhame atwite.

Producer Clement Ishimwe ari nawe mugabo w’isezerano wa Butera Knowless,yahamirije KT Press dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari ibihuha yewe ko biramutse ari ukuri byaba ari ibyishimo ku muryango we ndetse badakwiye guhisha iyo nkuru nziza.

Producer Clement Ishimwe na Butera Knowless bashakanye mu mwaka wa 2016 baza kwibaruka umwana w’umukobwa bise Or. Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyuma yo gushaka umugabo bahagaze neza mu bya muzika nyarwanda mu buryo bugaragarira buri wese.

@igicumbinews.co.rw