Producer Trackslayer ati: “Igihe cyari kigeze ngo nsezere muri Touch Records”
Nubwo tubona muzika nyarwanda itera imbere ariko burya si abahanzi gusa baba bagizemo uruhare mu iterambere ryayo gusa.
Mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda harimo n’abatunganya umuziki mu buryo bw’amajwi abo twita Abaporodiyusa (Audio Producer).
Nyuma y’amezi atatu umwe muba producers bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda asezeye muri Touch Records agatangira gutunganya umuziki mu buryo bw’amajwi ku giti cye, Igicumbi News yagiranye ikiganiro cyihariye na Trackslayer atubwira uko abayeho kuri ubu yikorera.
Dutangira iki kiganiro twamubajije impamvu yahisemo kuva muri Studio ya Touch Records akajya kwikorera. Adusubiza agira ati: “Igihe cyari kigeze ngo nanjye mbe nakorera ku izina ryanjye, nikorera apana gukorera abandi”.
Abajijwe niba hari ukutumvikana kwaba kwaratumye ava muri Touch Records asubiza ati: “Ntakibazo twari dufitanye ahubwo nuko igihe cyari kigeze”.
Trackslayer abajijwe niba hari gahunda yuko Studio ye yayihindura Laber. yasubije Ati: “Ni umushinga munini, unarebye ibihe turimo kandi hari ibintu byinshi byasubiye inyuma nk’ubushobozi, amafaranga n’abaterankunga nateganyaga ntago barabasha kuboneka neza gusa Imana nibijyamo bigakunda ntakibazo nzabamenyesha.”
Trackslayer avuga ko nyuma yaho aviriye muri Touch Records hari intambwe amaze gutera mu buzima bwe kuko mbere yari umusore ariko ubu akaba yarabaye umugabo wubatse kuko aheruka gukora ubukwe, ikindi kandi avuga ko kuri ubu akazi kiyongereye kandi akanagakora neza.
Trackslayer akomeza avuga ko umuziki Nyarwanda umaze gutera imbere kuburyo bugaragara haba ku bahanzi, aba-Producer ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira na muzika Nyarwanda.
Abazwa niba hari akandi kazi yiyumvamo katari muzika. yasubije agira ati: “Biragoye gusubiza icyo kibazo gusa burya nkunda n’ubucuruzi cyane”.
Uyu mugabo wakunze gukora indirimbo zo mu njyana ya HIP HOP zigakundwa, avuga ko guhitamo indirimbo imwe akunda kurenza izindi mu zo yakoze bigoranye, gusa ngo nk’indirimbo yitwa Ikinyagihumbi gishya ya Bull dog ni imwe muzo akunda cyane.
Kuri ubu yumva yifuza gukorera indirimbo abahanzi nka Bull Dog, P-Fla Fireman ndetse na Bruce Melody.
Abazwa icyo bisobanuye kuri we kuba ataragiriwe amahirwe yo kujya muri Kiss Summer Awards. Yasubije agira ati: “Ntacyo bisobanuye kuri njye kubera yuko hari n’abandi ba Producer benshi mu Rwanda batigeze bajyamo kandi atari uko batakoze, so biterwa na Target yabo bantu babikoze nicyo bari bagamije”.
Akomeza agira ati: “Nta mpungenge nanke nterwa n’abaproducers bari kwinjira muri muzika nyuma yanjye, ahubwo ni kimwe mu binshimisha kuko nabo hari ighe kizagera bagashimishwa nuko haza barumuna babo muri muzika”.
Producer Trackslayer ni umwe muba maze igihe m’uruganda rwo gutunganya umuziki mu Rwanda, kugirango agere aho ugeze ubu ngo ntarindi banga akoresha uretse gukora cyane, ubushake n’ubushobozi, gukunda umurimo, gufata abantu neza no gufashwa n’Imana.
Asoza agira inama abantu bose bari muri muzika Nyarwanda. Ati: “Nubwo muzika nyarwanda irigutera imbere ariko hari ikibazo cyuko abanyarwanda ubwabo batari biyumvamo muzika y’iwabo, yewe akenshi usanga hari n’igihe abanyamahanga baturusha gukunda ibihangano byacu gusa habayeho ubufatanye hagati y’abakora n’abakorerwa indirimbo hari aho twagera haruta aho turi”.
Aime Confiance/Igicumbi News