Prof. Nshuti Manasseh yagizwe umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga
Perezida Paul Kagame yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umwanya uheruka gukurwaho Amb. Nduhungirehe Olivier.
Prof. Nshuti Manasseh yashyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Kane nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu izina rya Perezida Paul Kagame risobanura neza amakosa yakoze.
Rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Mata 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Prof. Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.’’
Prof. Nshuti Manasseh yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Abashinze Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), ikorera ku butaka bw’u Rwanda kuva mu myaka igera ku 10 ishize.
Prof. Nshuti Manasseh ni impuguke mu by’ubukungu ndetse ari mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame.
Ku wa 9 Mata 2020 nibwo Perezida Paul Kagame yavanye ku mirimo Amabasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.
@igicumbinews.co.rw