Prof.Shyaka yajyize icyo avuga ku abayobozi b’inzego zibanze barimo kwegura

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko kuba abayobozi b’uturere bakomeje kwegura ku bwinshi nta gikuba cyacitse kuko nta mwanya uhari wo gutakaza mu gihe igihugu kiri mu rugendo rw’iterambere ryihuse.
Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho uwo munsi heguye abayobozi barimo Meya na ba Visi Meya babiri mu karere ka Karongi, ba visi meya babiri mu karere ka Ngororero n’umunyamabanga Nshingwabikorwa muri ako karere.
Mu karere ka Musanze, Meya n’abamwungirije babiri nabo bareguye, mu karere ka Muhanga naho meya yareguye, muri Burera Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aregura, mu Karere ka Gisagara Visi Meya ushinzwe ubukungu aregura mu gihe mu Karere ka Rubavu naho uwari Visi Meya ushinzwe ubukungu yeguye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, amakuru yamenyekanye ni uko ba Visi Meya babiri mu karere ka Rutsiro beguye.
Minisitiri Shyaka abicishije kuri Twitter, yavuze ko abo bayobozi beguye kubera imikorere yabo mibi no kutageza ku baturage ibyo babemereye.

Kwegura ngo Ni ukutajyeza ku baturage babemereye

Shyaka yavuze ko umwaka wa 2019 ari umwaka ushyira icyerecyezo 2020, ukaba kimwe cya kabiri cy’imyaka irindwi ya gahunda Guverinoma yihaye y’Iterambere (NST1), bityo nta kuzarira gukenewe.
Yagize ati “2019 ni umwaka wa nyuma ushyira Icyerekezo 2020. Ni umwaka utuganisha hafi muri kimwe cya kabiri cy’ Icyerekezo NST2024. Nta gihe cyo gutakaza! Buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.”

Minisitiri Shyaka yavuze kuba abayobozi beguye ku bwinshi “Nta gikuba cyacitse. Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Shyaka avuga ko ntagikuba cyacitse

 

@igicumbinews.co.rw

About The Author