Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Paul Kagame raporo y’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi

Umufaransa w’umuhanga mu by’Amateka, Prof Vincent Duclert, wayoboye Komisiyo yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyikirije Perezida Paul Kagame raporo y’ibyarivuyemo.

Perezida Kagame yakiriye Prof Duclert muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Mata 2021.

Prof Duclert wageze mu Rwanda ku wa 7 Mata 2021 yagiranye ibiganiro byiihariye n’Umukuru w’Igihugu; yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’uw’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston.

Uyu muhanga mu by’Amateka yavuze ko yishimiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Yagize ati “Wakoze cyane ku bushake bwo kwakira iyi raporo; ni wowe yagenewe.’’

Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwaho kuva muri Mata 2019, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

“Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame aheruka gushima Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

Source:IGIHE

Amafoto: Village Urugwiro

@igicumbinews.co.rw