Rayon Sport yerekanye ku mugaragaro umutoza mushya

Rayon Sports yari maze iminsi idafite umutoza yeretse abafana bayo umutoza mushya wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatandatu, Javier Martinez Espinoza, ikaba yamwerekaniye ku mukino wa gicuti yakinnye na Etoile de l’Est i Ngoma.

Rayon Sports yari imaze iminsi nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana n’umunya-Brésil Robertinho inaniwe kumuha ibyo yamusezeranyije nyuma iyi kipe ikaza kuba itozwa na Kayiranga Baptiste,abafana bari bategereje umutoza ugomba kuyitoza ubundi Kayiranga akaba Directeur Techinique.

Bidasubirwaho Javier Martinez Espinoza yahawe amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino.

Uyu mutoza yagaragaye kuri Stade ya Ngoma aho Rayon Sports yakiniye umukino wa gicuti na Etoile de l’Est. Yageze ku kibuga ari kumwe n’Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul hamwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.

Umukino we wa mbere w’irushanwa kuri uyu mutoza mushya, ni uwo azahuramo na AS Kigali kuri FERWAFA Super Cup izakinirwa tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’iminsi ine, Rayon Sports izahura na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 5 Ukwakira saa 15:00.

Abafana bari benshi i Ngoma

@igicumbinews.co.rw