Rayon Sports ibonye umutoza mushya
Umurundi Massoud Irambona Djuma yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports FC, mu myaka 2 iri mbere aho ayigarutsemo nyuma yo kuyivamo mu mwaka wa 2017, ayihesheje igikombe cya shampiyona.
Nyuma y’imyaka 4 avuye muri Rayon Sports FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’amahoro nk’umutoza.
Tariki ya 8 Nyakanga 2017, nibwo Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports,amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2013.
Nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Azam yo muri Tanzania ibitego 4 kuri 2 kuri iriya tariki ari nayo yahereweho igikombe cya shampiyona 2016/2017,Masudi wari watsinzwe umukino umwe muri iyo shampiyona yahise yegura.
Icyo gihe yagize ati “Nibyo koko neguye ku mpamvu zange bwite , bivuze ko impamvu zanteye kubikora nzifite ku mutima ariyo mpamvu ntazitangaza.’’
‘’Ntago navuga ko ngiye burundu kuko muri Rayon Sports ni mu rugo,umwana mu rugo aragenda akagaruka.’’
Masudi yabaye umukinnyi w’icyamamare mu Burundi no mu Rwanda, cyane cyane mu makipe ya APR FC na Rayon Sports yabereye Kapiteni nyuma akanayibera umutoza wungirije mu 2016, nyuma akaza no kuyibera umutoza mukuru maze akayihesha igikombe cy’Amahoro na shampiyona. Nyuma yerekeje muri Simba SC ayivamo ajya muri AS Kigali.Yanatoje ikipe ya Bugesera FC.
Didier Maladonna/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: